Sign in
Sport

Arsène Wenger yishimiye umusaruro w’amategeko mashya ari kugeragezwa muri ruhago y’abato

3 November 2026 · 2 min read
1 h ago
1 view
Arsène Wenger yishimiye umusaruro w’amategeko mashya ari kugeragezwa muri ruhago y’abato

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Arsène Wenger, yatangaje ko yishimiye umusaruro w’amategeko mashya ari kugeragezwa mu marushanwa y’abatarengeje imyaka 15, agamije guha abana umwanya uhagije wo gukina no guteza imbere impano zabo. Aya mategeko yageragerejwe mu iserukiramuco ry’Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 15 ryasorejwe i Baku muri Azerbaijan mu cyumweru gishize, ryitabirwa n’ibihugu 189 birimo n’u Rwanda.

Muri iri rushanwa, FIFA yagerageje uburyo bushya bwo gukina aho buri kipe yitabiraga umukino ifite abakinnyi umu…

nani aho kuba 11 nk'uko bisanzwe, mu gihe iminota yo gukina yagabanyijwe ikagera kuri 20 kuri buri gice. Izi mpinduka zari zigamije gutuma imikino iba myinshi, bityo abakinnyi bakiri bato bakabona umwanya uhagije wo gukina no guhangana n’amakipe atandukanye.

Mu yandi mategeko yageragejwe harimo uburyo bwo gusubiza umupira mu kibuga, aho iyo usohotse ku murongo w’uruhande rw’ikibuga utarengerwa n’amaboko, ahubwo usubizwayo ukoresheje amaguru. Hanageragejwe impinduka ku itegeko ryo kurarira (Offside), aho umukinnyi afatwa nk’uwaraririye gusa igihe icyo gikorwa kibereye mu rubuga rw’amahina, ndetse n’uburyo bworoshye bwo gusimbuza abakinnyi.

Wenger yavuze ko intego y’izi mpinduka ari uguha abana amahirwe angana yo gukina no kwerekana ubushobozi bwabo. Yagize ati: “Kuri iki cyiciro, ikintu cy’ingenzi ni uguha umwanya abana bagakina. Twashatse ko umubare ugabanuka ntube 11 kuri 11, kuko icyo gihe mu kibuga ibihugu bihita birusha ibindi cyane. Twagabanyije iminota kandi kugira ngo imikino ibe myinshi, ibihugu bihure n’ibindi byinshi.” Yakomeje avuga ko gukina n’amakipe atandukanye ari ingenzi ku mukinnyi ushaka kumenya urwego agezeho.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 15, yari itozwa na Hitimana Thierry, yasoreje iri rushanwa ku mwanya wa 80 mu bihugu 189 byaryitabiriye. Iri gerageza ni imwe mu nzira FIFA iri gushakamo uburyo bwo kunoza amarushanwa y’abato, guteza imbere impano no gufasha abana kubona amahirwe menshi yo gukina no kuzamura urwego rwabo muri ruhago.

#Sport
About the author

The author's name and contact details are members-only.

Sign inCreate account

Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.

Commentaires 0

Connecte-toi to leave a comment.

No comments yet. Be the first.

Latest news