U Bwongereza: Umugabo yavumbuye ubutunzi bwihariye mu butaka ahakuru ubutunzi bushobora kumuhindurira ubuzima

Nick Berry, umugabo w’imyaka 58 ukomoka mu Bwongereza, yavumbuye umutako wa zahabu umaze imyaka igera ku 1,000, ubwo yashakishaga ibintu by’amateka akoresheje icyuma cyabugenewe mu murima wo mu mudugudu wa Ashmansworth. Uyu mutako umeze nk’ukuboko kw’umuntu, ukekwa ko ugereranya ikimenyetso kizwi nka “Hand of God”.
Uyu mutako yavumbuwe hafi ya Highclere Castle, inyubako izwi cyane kubera ko ari ho hafatiwe amashusho ya filime Downton Abbey. Berry yavuze ko yari kumwe n’abandi bantu babiri, ariko icyuma cye kimwereka ikimenyetso cyihariye, acukura ahita abona zahabu. Yavuze ko yagize amarangamut…
ima akomeye, kuko amaze imyaka irenga 30 akora uyu mwidagaduro atari yarigeze abona ikintu nk’icyo.
Impuguke mu mateka zikeka ko uyu mutako ukomoka mu gihe cy’Abanglo-Saxon, ukaba warakozwe mu rwego rw’imyemerere ya Gikristo. Julian Evan-Hart yavuze ko ikimenyetso cy’ukuboko cyagaragaye no ku biceri bya kera ndetse no mu bihangano by’amadini.
Uyu mutako upima garama 1.6 kandi wakozwe muri zahabu y’ubuziranenge bwo hejuru. Woherejwe mu Nzu Ndangamurage y’u Bwongereza (British Museum) kugira ngo ukorerwe isuzuma. Berry na nyir’umurima ushobora guhabwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi byinshi n’ibihumbi amagana by’amapawundi, bitewe n’agaciro uzahabwa. Berry yawise ikintu cy’agaciro gakomeye yavumbuye mu buzima bwe.
Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.






No comments yet. Be the first.