Sign in
Entertainment

Butera Knowless yatangaje igihe azakorera igitamo cye bwite

3 November 2026 · 1 min read
1 h ago
1 view
Butera Knowless yatangaje igihe azakorera igitamo cye bwite

Umuhanzikazi Butera Knowless yatangaje ko gukora igitaramo cye bwite ari ikibazo cy’igihe no kugitegura neza, kugira ngo kizashimishe abakunzi be bamaze igihe babyifuza. Ibi yabigarutseho mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma yo gutaramira muri ‘Improper Access’ yabereye muri Camp Kigali. Abajijwe igihe azakorera icyo gitaramo, yagize ati: “Ni ikibazo cy’igihe no kubitegura neza. Igihe nyacyo nikigera, tuzaha abantu igitaramo.” Ibi bije mu gihe hamaze iminsi havugwa ko ashobora kugikora mu 2027, nubwo nta tariki cyangwa gahunda yemewe iratangazwa na we cyangwa KINA Music imureberera inyungu.

Muri…

icyo gitaramo cya ‘Improper Access’, Knowless yanamurikiye abakunzi be indirimbo nshya yise ‘Ni Njyewe’, yari aherutse kubasezeranya. Iyi ndirimbo yanditswe inatunganywa mu buryo bw’amajwi na Ishimwe Clement, mu gihe amashusho yayo yafashwe na Meddy Saleh. Butera Knowless ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe mu muziki nyarwanda, aho yamenyekanye cyane mu 2011 binyuze mu ndirimbo ‘Komeza’, akomeza kwamamara mu zindi zirimo ‘Uzagaruke’, ‘Baramushaka’, ‘Peke Yangu’, ‘Te Amo’ na ‘Nzaba Mpari’.

Mu 2015, Knowless yabaye umugore wa mbere wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika. Mu 2016 yashakanye na Ishimwe Clement, bakaba bafatanya mu bikorwa by’umuziki binyuze muri KINA Music. Nubwo amaze gukora ibitaramo bitandukanye mu Rwanda no mu mahanga, igitaramo cye bwite gikomeje kuba kimwe mu byo abakunzi be bategerezanyije amatsiko, mu gihe bategereje ko atangaza igihe nyacyo kizabera.

#Entertainment
About the author

The author's name and contact details are members-only.

Sign inCreate account

Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.

Commentaires 0

Connecte-toi to leave a comment.

No comments yet. Be the first.

Latest news