Sign in
Rwanda

Umuhungu wa Samusure yavuze imyato RAYON SPORTS

Umuhungu wa Samusure, Mugisha Ernest yakoze mu nganzo aririmba avuga imyato Rayon Sports.

25 October 2026 · 1 min read
1 h ago
2 views
Umuhungu wa Samusure yavuze imyato RAYON SPORTS

Mugisha avuga ko yatangiye gufana Rayon Sports guhera muri 2014, kandi yakuze afite inzozi zo kuyikorera indirimbo. Ati:" Rayon Sports natangiye kuyifana guhera muri 2014, urumva ko ari kera imba k'umutima. Nakuze mfite inzozi zo kuzayikorera indirimbo nkayandika ubushobozi bwo kuyisohora bukanga nkageraho nkanibagirwa ibyo nanditse cyangwa se nkabura n'ikaye nayanditsemo ariko noneho ikintu cyanteye imbaraga nuko nabonye ko idakunzwe aho mu gihugu cy'u Rwanda gusa ahubwo ikunzwe no hanze cyane. urugero nabaha mwabonye uko yakiriwe iza hano i Maputo Mozambique niyo mpamvu mu ndirimbo nashy…

izemo ko ari ikipe y'abadiyasipora hano barayikunda cyane cyane mwarabibonye no ku munsi w'umukino ko twari tuyirinyuma. Rayon Sports rero n'ikipe indi k'umutima kuburyo numva ibi nakoze bidahagije abanza nzayigwa inyuma ahubwo". Muri iyi ndirimbo uyu muhungu wa Samusure yumvikana aririmba ko RAYON SPORTS ari ikipe y'Imana,abanyarwanda,ikipe y'abadiyasipora, ko abafana bayo bafanana imbaraga, ko ayikunda ndetse ko yanayipfira. Mugisha Ernest kuri ubu uri kubarizwa i Maputo muri Mozambique, asanzwe akora imirimo nkiya se nko gusohora umugeni,kuririmba akaba n'umutahira.

#Rwanda
About the author

The author's name and contact details are members-only.

Sign inCreate account

Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.

Commentaires 0

Connecte-toi to leave a comment.

No comments yet. Be the first.

Latest news