Umukobwa wa Mutabaruka agiye guhabwa amahirwe yo kwambika The Ben

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, yemereye Tujeneza Nicole, umukobwa w’umunyamakuru Mutabaruka Angelbert, kuzamwambika mu gitaramo cye cya The New Year Groove kizaba ku wa 1 Mutarama 2027. Ibi byabaye nyuma y’uko uyu mukobwa agaragaje ko afite inzozi zo kuzambika uyu muhanzi, usanzwe ari mu bakomeye akunda mu Rwanda.
Tujeneza Nicole, ufite imyaka 25, asanzwe ari umudozi ukorera mu Mujyi wa Kigali, mu gace ka Mateus. Mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube ya RUA RWANDA, yasobanuye ko amaze igihe atekereza ku myambaro yazambika The Ben, ndetse ko yanatangiye kuyitegura. Nyuma y’icyo …
kiganiro, umunyamakuru yamuhuje na The Ben kuri telefoni, amusaba kugira icyo avuga ku cyifuzo cye. The Ben yavuze ko Mutabaruka amufata nk’umwana we kandi ko yari yarigeze kumusaba ko yazaha umukobwa we amahirwe yo kumudodera imyambaro.
The Ben yavuze ko nubwo imyambaro azaserukanamo mu gitaramo cya The New Year Groove yari yamaze guhabwa undi muntu, azaha Nicole amahirwe yo kumutegurira nibura umwambaro umwe, ndetse bakazakorana no mu bindi bihe. Tujeneza Nicole yavukiye i Byumba mu Karere ka Gicumbi, yize ubudozi mu myaka itatu ya nyuma y’amashuri yisumbuye, nyuma akomereza muri kaminuza mu bijyanye no kwamamaza (Marketing), aho yarangije mu 2026.
Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.






No comments yet. Be the first.