Abakomisiyoneri ba bahanzi basohoye indirimbo bise "Sinjyampagarara"
Peacemaker na Young P bamwe mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki nyarwanda bavuze ko umuziki ubaba mu maraso nkuko nkuko umutima ukora, ibi babitangaje ubwo babazwaga igituma bakunda umuziki ndetse bagakomeza no kuwukura.

Peacemaker ati:"Njye natangiye umuziki 2015, icyo nibwo nakoze indirimbo yange ya mbere kuri YouTube muri 2016, twatangiye gukora umuziki dukora igikomisiyonire tugifatanya n'umuziki urumva ntibyoroshye ibaze gukora ibintu bidahuye kandi bigakunda rwose ntababeshye umuziki umba mu maraso. Young P we ati: "nkuko umutima ninako ntareka umuziki, urabizi ko umutima uhagaze biba birangiye sinawureka rero aho navuye niho hagoye". Peacemaker (Mister Ibirangira) na mugenzi we Young P (Imari Yipfishije) kuri ubu basohoye indirimbo bise "Simpagarara" indirimbo bavuga ko yabagoye cyane. Aba ba…
hanzi bombi batunze n'umwuga wubukomisiyoneri kurango no kugurisha amazu n'ibibanza bavuga ko batareka uyu mwuga kuko ari wo ubatunze ndetse unatuma bakora umuziki. Bati:"Mutumva turi abahanzi cyangwa se twasohoye indirimbo mugirengo tugiye kureka umwuga w'ubukomisiyoneri, hoya hoya rwose ntago tuzawureka tuzabifatanye n'umuziki kuko niwo utuma tubaho kandi tukabona nuko dukora indirimbo cyane kuko gukora umuziki binahenze cyane muri iyi munsi.". Aba bahanzi bombi bongeye guteguza indirimbo nshya nyuma ya "Sinjyampagarara" ariko barasaba abakunzi kuyireba cyane nubundi vuba bagasohora indi nshya.


Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.






No comments yet. Be the first.