Sign in
Sport

“Miliyoni 400 Frw n’icyizere cy’imyaka myinshi: Ese ubufatanye bwa Rayon Sports na BK ni igisubizo ku bibazo by’amikoro?”

18 July 2026 · 2 min read
29 d ago
15 views
“Miliyoni 400 Frw n’icyizere cy’imyaka myinshi: Ese ubufatanye bwa Rayon Sports na BK ni igisubizo ku bibazo by’amikoro?”

Ikipe ya Rayon Sports FC yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Banki ya Kigali (BK), aho Perezida w’iyi kipe, Murenzi Abdallah, yavuze ko ari intambwe ikomeye izagira uruhare mu guhindura amateka ya Gikundiro mu bijyanye n’imari n’imiyoborere. Uyu muhango wabaye ku wa 17 Nyakanga 2026 ukabera kuri Stade Amahoro i Remera, witabirwa n’abayobozi ba Rayon Sports, BK ndetse n’abandi bafatanyabikorwa. Murenzi Abdallah yavuze ko Rayon Sports ari umuryango umaze imyaka 58, ufite abakunzi benshi hirya no hino mu Rwanda, bityo ko ubu bufatanye buzafasha kwegera abafana no kubagezaho serivisi za banki…

. Yagize ati: “Umuryango wa Rayon Sports umaze imyaka 58 ubayeho. Abakunzi bacu bari hirya no hino mu gihugu ni n’abakoresha serivisi za banki, ni yo mpamvu twatekereje uburyo twahuza imbaraga na BK.” Perezida wa Rayon Sports yavuze ko nubwo amasezerano yanditse ari ay’imyaka itanu, icyifuzo cyabo ari uko ubufatanye bwazakomera bugakomeza imyaka myinshi. Ati: “Mu nyandiko ni imyaka itanu, ariko mu buzima bwa buri munsi twifuza ko uyu mubano wakomeza igihe kirekire, ku buryo umuryango wa Rayon Sports n’abakunzi bawo bumva ko bafite umufatanyabikorwa wa hafi.” Murenzi yongeyeho ko ubu bufatanye bushobora kuba igisubizo ku bibazo by’imari ikipe yagiye ihura na byo mu myaka yashize. Ati: “Ni ubufatanye bugiye guhindura ubuzima bwa Rayon Sports. Twagiye tubaho duhura n’ibibazo by’amikoro, ariko aho BK igeze ikibazo cy’imari kirahunga.” Ku ruhande rwa Banki ya Kigali, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Serivisi z’Ikoranabuhanga n’Abakiliya ku Giti Cyabo, Désiré Rumanyika, yavuze ko ubu bufatanye burenze gutera inkunga gusa ahubwo ari icyizere bafitiye ejo hazaza ha Rayon Sports. Yagize ati: “Ubu bufatanye burenze gutera inkunga gusa. Ni ikimenyetso cy’icyizere. Twiyemeje gufasha Rayon Sports kugera kure haba mu rwego rw’imari no mu mikorere.” BK izajya iha Rayon Sports inkunga igera hafi kuri miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ikipe ikaba yizeye ko ishobora kugera kuri miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda bitewe n’uko abakunzi bayo bazitabira gukoresha serivisi za banki. Ubu bufatanye bushyira Rayon Sports ku murongo wo gushaka uburyo bushya bwo kongera ubushobozi bw’ikipe, aho abafana nabo bashobora kugira uruhare mu iterambere ryayo binyuze muri serivisi za BK.

#Sport
About the author

The author's name and contact details are members-only.

Sign inCreate account

Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.

Commentaires 0

Connecte-toi to leave a comment.

No comments yet. Be the first.

Latest news