Diamond Platnumz yageze i Kigali n’Itsinda ry’Abantu 40, Atangaza Album Nshya Izasohoka mu Ukwakira

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Diamond Platnumz, yageze i Kigali kuri uyu wa 28 Kanama 2026, aho aje gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cya Diamond Platnumz Experience kizabera muri BK Arena ku wa 29 Kanama. Diamond yageze mu Rwanda nyuma y’iminsi yari amaze ategerejwe, aherekejwe n’itsinda rinini ry’abantu 40, avuga ko biteguye gutanga igitaramo kizashimisha abazitabira.
Indege ye yari iteganyijwe kugera i Kigali saa tanu z’amanywa, ariko gahunda y’indege yahindutse, iza kugera saa cyenda. Diamond yaje gusohoka ku kibuga cy’indege nimugoroba, ahita ajyanwa kuri hoteli yari yateguriwe. Mu…
kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko yishimiye kongera kugaruka mu Rwanda, igihugu avuga ko afata nk’iwabo kubera urukundo n’ubufasha ahabwa n’abakunzi b’umuziki we. Yavuze ko yazanye abantu 40, aho 24 bamuherekeje mu ndege ye bwite, abandi baza mu ndege isanzwe. Ati: “Turiteguye cyane kandi tuzakora ibishoboka byose kugira ngo buri wese uzitabira azatahe anyuzwe.”
Uretse igitaramo cye, Diamond yatangaje amakuru akomeye ku muziki we, avuga ko ateganya gusohora album nshya ku wa 2 Ukwakira 2026. Iyi izaba ari album ye ya mbere nyuma y’imyaka umunani asohoye A Boy from Tandale, yasohotse mu 2018. Diamond yavuze ko album nshya izaba iriho indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi bakomeye, ariko ntiyatangaza izina ryayo cyangwa abahanzi bazayigaragaramo. Muri Kigali, Diamond azahurira ku rubyiniro na Bruce Melodie, Ish Kevin na Nel Ngabo, ndetse na ba DJ barimo DJ Marnaud na Etania wo muri Uganda. Igitaramo gitegerejweho kuba kimwe mu bikomeye mu myidagaduro yo muri Kigali muri iyi weekend.
Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.






No comments yet. Be the first.