Sign in
Technology

Telefoni 1 yonyine yihariye 6% by’Isoko ry’Isi — Ni Iyihe?

27 August 2026 · 1 min read
1 h ago
5 views
Telefoni 1 yonyine yihariye 6% by’Isoko ry’Isi — Ni Iyihe?

Apple na Samsung ni zo sosiyete Samsung na yo yakomeje guhangana na Apple, aho yashyize telefoni eshanu mu icumi za mbere. Galaxy S26 Ultra yabaye telefoni ya Android yagurishijwe cyane muri icyo gihembwe, ndetse iba ubwa mbere telefoni yo mu rwego rwo hejuru rwa Android iyoboye urutonde mu gihembwe kirangira muri Kamena. Iyi ntsinzi yafashijwe n’ibikoresho bishya birimo privacy display ndetse n’imikorere ijyanye na AI. Naho telefoni zo mu muryango wa Galaxy A zakomeje gukundwa kubera ibiciro byazo bibereye benshi ndetse n’isezerano rya Samsung ryo gutanga imyaka irenga itandatu y’amavugurura …

ya software.

zakomeje kugaragara cyane ku isoko rya telefoni zigurishwa cyane ku isi mu gihembwe cya kabiri cya 2026. Raporo ya Counterpoint Research yerekana ko iPhone 17 yabaye telefoni yagurishijwe cyane ku isi, aho yihariye hafi 6% by’ibicuruzwa bya smartphones byagurishijwe ku isi muri icyo gihembwe. iPhone 17 Pro na iPhone 17 Pro Max na zo zagaragaye mu icumi za mbere, biha Apple telefoni eshatu muri urwo rutonde. Uko iPhone 17 yitwaye byatewe ahanini n’impinduka Apple yayizanyeho, zituma itandukaniro hagati ya verisiyo isanzwe n’izihenze rya Pro rigabanuka.

Muri rusange, Apple na Samsung hamwe bari bafite 26% by’isoko rya smartphones ku isi, umubare munini kurusha indi myaka mu gihembwe cya Kamena. Ibi bibaye mu gihe ibiciro bya telefoni bikomeje kuzamuka ndetse n’ibibazo byo kubura RAM bikomeje gushyira igitutu ku bakora ibikoresho by’ikoranabuhanga. Abasesenguzi babona ko iri soko rishobora gukomeza kwerekeza ku masosiyete afite telefoni nke ariko zikomeye, aho gukora imirongo myinshi y’ibikoresho. Uko Apple na Samsung zikomeje kwigarurira igice kinini cy’isoko bigaragaza ko irushanwa mu rwego rwa smartphones rishobora gukomeza kwibanda ku ikoranabuhanga rishya, AI, ubuziranenge n’ubushobozi bw’ibikoresho.

#Technology
About the author

The author's name and contact details are members-only.

Sign inCreate account

Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.

Commentaires 0

Connecte-toi to leave a comment.

No comments yet. Be the first.

Latest news