Sign in
Sport

Nyuma y'amezi 14 idakinirwaho, Stade Huye iri hafi kongera gufungurwa

19 July 2026 · 1 min read
28 d ago
38 views
Nyuma y'amezi 14 idakinirwaho, Stade Huye iri hafi kongera gufungurwa

Nyuma y'amezi 14 Stade Huye idakinirwaho kubera imirimo yo kuyivugurura, ubu hari icyizere ko iyi stade izongera kwakira imikino mu ntangiriro z'umwaka mushya w'imikino wa 2026/27, aho imirimo yo gushyiramo ikibuga gishya cy'ubwatsi bw'ubukorano igeze ku kigero cya 80%. Iyi stade yakira abafana bagera ku 7,900, yari imaze igihe ivugururwa nyuma yo gukurwamo ikibuga cyari gisanzwe, hagamijwe gushyirwamo ikibuga kijyanye n'ibipimo bigezweho ndetse no gukemura burundu ikibazo cy'amazi cyakundaga gutuma umukino uhagarara cyangwa ikibuga kikangirika mu gihe cy'imvura. Kuri ubu, ibikorwa biri guko…

rwa byibanze ku gushyiraho ibyiciro bitandukanye by'amabuye mato, kubaka imiyoboro mishya itwara amazi no gutegura aho hazasarwa tapis synthétique yamaze kugezwa muri Stade Huye. Ivugururwa ry'iyi stade rizaba ari inkuru nziza ku makipe ya Mukura Victory Sports na Amagaju FC, yamaze umwaka ushize wa 2025/26 yakirira imikino yayo kuri Stade Kamena no kuri Stade ya Muhanga kubera ko Stade Huye itari yiteguye kwakira amarushanwa. Stade Huye ifite amateka akomeye mu mupira w'amaguru w'u Rwanda, kuko yakiriye imikino myinshi y'Ikipe y'Igihugu, Amavubi, mu gihe Stade Amahoro yari iri kuvugururwa, ndetse ikaba yarigeze kuba stade rukumbi yemerewe kwakira amarushanwa mpuzamahanga ya CAF. Biteganyijwe ko imirimo yose izaba yarangiye bitarenze 15 Kanama 2026, ibintu bizafasha amakipe yo mu Majyepfo kongera gukinira imbere y'abafana bayo arimo Mukura na Amagaju ndetse bigasubiza Stade Huye ku ikarita y'ibikorwaremezo by'ingenzi bya ruhago nyarwanda.

#Sport
About the author

The author's name and contact details are members-only.

Sign inCreate account

Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.

Commentaires 0

Connecte-toi to leave a comment.

No comments yet. Be the first.

Latest news