Shema Fabrice akurikiranyweho icyaha kidafitanye isano na FERWAFA

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko Shema Fabrice, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye, kandi ko iki cyaha ntaho gihuriye n’imirimo ye muri FERWAFA.
Shema Fabrice yatawe muri yombi ku wa 11 Kanama 2026, bituma ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwira amakuru ahuza ifungwa rye n’imirimo akora muri FERWAFA. Dr. Murangira yasobanuye ko iperereza rikomeje kandi ko sheki ivugwa yari ijyanye n’imirimo bwite Shema yakoraga ku ruhande.
Shema ni Umuyobozi Mukuru wa Africa Medical Suppl…
iers, ikigo gicuruza ibikoresho by’ubuvuzi mu Rwanda. Yatangiye kuyobora FERWAFA ku wa 30 Kanama 2025, nyuma yo gutorerwa kuyobora komite nyobozi yiswe “Dream Team”, aho yari yatangaje gahunda zo guteza imbere ruhago y’abagore, abakiri bato no kubaka ibikorwa remezo.
Mbere yo kuyobora FERWAFA, Shema yamaze imyaka itandatu ari Perezida wa AS Kigali, ayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye birimo Igikombe cy’Amahoro cya 2019 na 2022 ndetse na Super Cup ya 2022. Muri FERWAFA, yari yavuze ko atazajya ahabwa umushahara, ahubwo amafaranga angana na 200,000$ yari kuzahabwa mu myaka ine akazayongera mu bikorwa byo guteza imbere impano z’abakinnyi bato
Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.





No comments yet. Be the first.