Bonheur Mugisha abaye Umunyarwanda wa mbere ugiye gukina muri Saudi Pro League

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, Bonheur Mugisha, yakoze amateka yo kuba Umunyarwanda wa mbere ugiye gukina muri Saudi Pro League, nyuma yo gusinyira Al-Hazem Saudi Club avuye muri Al Masry yo mu Misiri.
Al-Hazem yatangaje ko yizeye ubushobozi bw’uyu mukinnyi w’imyaka 26, uzayifasha mu kibuga hagati mu gihembwe cya 2026/27. Mugisha wahawe nimero 17, agiye gutangira urugendo rushya muri shampiyona ikinamo bamwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi.
Uyu mukinnyi uzwi ku izina rya “Casemiro”, yatangiye gukina hanze y’u Rwanda mu 2023 ubwo yavaga muri APR FC ajya muri Al A…
hli SC Tripoli yo muri Libya. Nyuma yakiniye AS Marsa yo muri Tunisia ndetse na Al Masry yo mu Misiri, mbere yo kugera muri Saudi Arabia.
Kugera kwa Bonheur Mugisha muri Saudi Pro League ni indi ntambwe ikomeye mu mwuga we, kuko agiye guhatanira muri shampiyona ibarizwamo abakinnyi nka Cristiano Ronaldo, Karim Benzema na Sadio Mané. Azatangira shampiyona nshya tariki ya 13 Kanama 2026 ubwo Al-Hazem izaba yakiriye Abha Club.

Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.






No comments yet. Be the first.