Patrice Evra yashimishijwe bikomeye no kubona ingagi mu Rwanda

Uwahoze ari umukinnyi ukomeye wa Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Patrice Evra, yavuze ko yashimishijwe cyane no kubona ingagi mu buturo bwazo karemano, mu rugendo ari gukorera mu Rwanda.
Evra ari mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 21, uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026, mu Kinigi, mu Karere ka Musanze. Muri uru ruzinduko, yabonye kandi amahirwe yo gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga no kwibonera ingagi.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Evra yavuze ko urugendo rwe mu Rwanda rwamuhaye ubunararibonye budasanzwe…
. Yagaragaje ko kubona ingagi zibereye mu buturo bwazo karemano, zibaho mu buzima bwazo busanzwe, ari ibintu bitazibagirana kuri we.
Patrice Evra ni umwe mu bakinnyi bamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga, akaba yarakiniye amakipe akomeye arimo Manchester United, Marseille na Juventus, ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa. Uru ruzinduko rwe mu Rwanda rwahuriranye n’umuhango wo Kwita Izina, igikorwa ngarukamwaka gihuza abashyitsi mpuzamahanga, abakinnyi, ibyamamare n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo no kubungabunga ingagi.
Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.






No comments yet. Be the first.