Sign in
Rwanda

Rusizi: Umugore akekwaho guha umugabo acide yibwira ko ari inzaratsi

4 September 2026 · 1 min read
1 h ago
6 views
Rusizi: Umugore akekwaho guha umugabo acide yibwira ko ari inzaratsi

Umugabo wo mu Murenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi, yajyanywe mu Bitaro bya Gihundwe nyuma yo kunywa ibintu bikekwa ko byari acide, akaba yarabiherewe n’umugore we wari wibwiye ko ari inzaratsi.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Burunga, mu ijoro ubwo uyu mugabo yari asinziriye. Nyuma yo kunywa ibyo bintu yari yahawe mu gikombe, yahise yumva ububabare bukomeye mu kanwa, ururimi n’iminwa birabyimba, ahita ajyanwa kwa muganga.

Abaturanyi bavuga ko uyu muryango wari umaze amezi atatu gusa ubana, ariko umugore yari yarababwiye ko umugabo we yajyaga amuzanira abandi bagore. Amakuru …

y’ibanze avuga ko ibyo yahaye umugabo yabiherewe n’undi mugore wamwijeje ko ari inzaratsi yamufasha gutuma umugabo areka kumuca inyuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Ndagijimana Damien, yavuze ko umugabo akomeje kuvurirwa mu Bitaro bya Gihundwe, mu gihe umugore yashyikirijwe ubugenzacyaha. Kugeza ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe, mu gihe iperereza rikomeje; ubuyobozi bwibutsa abaturage kwirinda kwihanira no gukemura amakimbirane banyuze mu nzego zibifitiye ububasha.

#Rwanda
About the author

The author's name and contact details are members-only.

Sign inCreate account

Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.

Commentaires 0

Connecte-toi to leave a comment.

No comments yet. Be the first.

Latest news