Bosco Nshuti yavuze impamvu azafashwa na New Melody gusa mu gitaramo cyo kumurika album ye

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Bosco Nshuti, ufite imyaka 33, yatangaje ko yahisemo ko itsinda New Melody ari ryo ryonyine rizamufasha mu gitaramo cyo kumurika album ye ya gatanu, kugira ngo abashe kubona umwanya uhagije wo kuririmbana n'abakunzi be no kubagezaho ubutumwa bwuzuye. Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 19 Nyakanga 2026, kikazabanziriza igitaramo ngarukamwaka cya Unconditional Love. Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye ku wa 17 Nyakanga, Bosco yavuze ko usibye New Melody, hazabamo n'umuvugabutumwa kugira ngo abazacyitabira bahabwe ubutumwa bwuzuye binyuze mu ndir…
imbo no mu ijambo ry'Imana. Yasobanuye ko yahisemo New Melody kuko ari itsinda rifite ubunararibonye mu kuramya no guhimbaza Imana kandi yizera ko rizatanga umusanzu uzuzanya n'ibyo yateguye. "Nahisemo gukorana n'itsinda rimwe gusa kugira ngo nzabone umwanya uhagije wo gufatanya n'abazitabira kuririmba indirimbo zose bazi kandi bakunda." Bosco Nshuti yavuze ko muri iki gitaramo azamurika album ye ya gatanu, ariko ko ari n'umwanya wo gufatira amashusho indirimbo nshya zizaba zigize album ye ya gatandatu. Uyu muhanzi umaze imyaka irenga icumi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, azwi cyane mu ndirimbo zirimo Ibyo Ntunze, Ni Muri Yesu, Yanyuzeho na Sinzibagirwa, zamugize umwe mu bahanzi bafite abakunzi benshi muri Gospel nyarwanda


Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.





No comments yet. Be the first.