Sign in
Entertainment

Urukiko rwafashe umwanzuro ku busabe bwo guhamagaza Will Smith mu rubanza rwa Jada

18 July 2026 · 2 min read
29 d ago
13 views
Urukiko rwafashe umwanzuro ku busabe bwo guhamagaza Will Smith mu rubanza rwa Jada

Urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwo guhamagaza umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Will Smith, ufite imyaka 57, ngo atange ubuhamya mu rubanza ruregwamo umugore we Jada Pinkett Smith, ufite imyaka 54, nyuma y'uko Bilaal Salaam wahoze ari inshuti ye asabye ko yitabira iburanisha. Bilaal Salaam yari yasabye ko Will Smith ahamagarwa kugira ngo atange ubuhamya mu rubanza amushinjamo Jada kumutera ubwoba no kumwangiriza ubuzima. Icyakora, abanyamategeko ba Jada bahise bamagana ubwo busabe bavuga ko Will Smith atari umwe mu baregwa muri uru rubanza kandi ko nta mpamvu yemewe yo kumwitabaza. Mu b…

yemezo byafashwe, urukiko rwemeye ibitekerezo byatanzwe n'uruhande rwa Jada, rugaragaza ko kuba Will Smith ari umugabo wa Jada bitahita bivuga ko agomba kuba umutangabuhamya muri uru rubanza. Jada Pinkett Smith na we yashyikirije urukiko inyandiko asaba ko Bilaal atanga ibimenyetso birambuye bishimangira ibyo arega, birimo inyandiko zigaragaza ibibazo by'ihungabana avuga ko yatewe n'ibyo avuga ko yakorewe. Bilaal yasabye indishyi zingana na miliyoni eshatu z'amadolari ya Amerika, ariko Jada avuga ko nta bimenyetso bihagije byatanzwe. Bilaal Salaam avuga ko Jada yohereje abantu kumutera ubwoba nyuma y'uko yanze kumufasha guhangana n'ingaruka z'ibyabereye mu birori bya Oscars 2022, aho Will Smith yakubise umunyarwenya Chris Rock ku rubyiniro. Anavuga ko Jada atishimiye igitabo yari arimo gutegura kivuga ku buzima bwe n'ibyerekeye umuryango wa Smith. Ku ruhande rwa Jada Pinkett Smith, yahakanye ibyo birego byose, avuga ko nta muntu yigeze ategeka gutera Bilaal ubwoba. Mbere y'uyu mwanzuro, urukiko rwari rwaratesheje agaciro bimwe mu birego bya Bilaal ndetse runamutegeka kwishyura amafaranga arenga ibihumbi 30 by'amadolari y'Amerika yakoreshejwe mu rubanza. Will Smith ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye muri Hollywood, wamamaye muri filime nka Men in Black, The Pursuit of Happyness, Ali na King Richard, yanamuhesheje igihembo cya Oscar mu 2022. Jada Pinkett Smith na we azwi cyane mu bikorwa bya sinema ndetse no muri televiziyo, aho yamenyekanye muri filime nka The Nutty Professor, The Matrix Reloaded na Girls Trip.

#Entertainment
About the author

The author's name and contact details are members-only.

Sign inCreate account

Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.

Commentaires 0

Connecte-toi to leave a comment.

No comments yet. Be the first.

Latest news