Amafoto: Jennifer Lopez w’imyaka 56 yongeye kwigaragaza nk’umwamikazi w’imideli mu Butaliyani
Jennifer Lopez w’imyaka 56 yatangaje benshi mu Butaliyani, agaragaza imideli ya Dolce & Gabbana mu birori bya Alta Moda, yerekana ko agikomeye mu myidagaduro.

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, Jennifer Lopez, akomeje kugarukwaho cyane mu itangazamakuru kubera uburyo akomeje kwigaragaza mu bijyanye n’imideli, aho afite imyaka 56 ariko akomeje kwerekana ko ari umwe mu byamamare bikomeye mu myambarire ku isi. J.Lo, nk’uko benshi bamwita, ari mu Butaliyani aho yitabiriye ibirori bikomeye bya Alta Moda by’inzu y’imideli Dolce & Gabbana byabereye i Taormina, muri Sicily. Muri ibyo birori, yagaragaye yambaye umwambaro wihariye wakozwe n’iyi nzu y’imideli, urimbishijwe amabuye y’agaciro y’amabara atandukanye arimo ruby, emerald na sa…
pphire. Uyu mwambaro wahujwe n’agakanzu ka zahabu karimo utubuye twaka, ndetse n’imitako myinshi byamuhaye isura y’umwamikazi. Amafoto yasangije abakunzi be kuri Instagram yakomeje gukwirakwira, benshi bamushimira uburyo akomeje kugaragaza ubwiza n’ubwizerwe. Mbere yaho, Lopez yari yagaragaye yambaye imyenda ya Dolce & Gabbana irimo umwambaro w’ubururu woroshye ufite amashusho y’indabo ndetse n’ikariso ngufi idasanzwe. Yashyizeho ubutumwa bugira buti: “Dolce Girlie 🩵.” Jennifer Lopez w’imyaka 56 azwi ku ndirimbo zakunzwe ku isi nka “On the Floor”, “Let’s Get Loud” na “Jenny From the Block”, ndetse no mu mafilime nka Maid in Manhattan na Hustlers. Uyu mugore w’imyaka myinshi mu ruganda rw’imyidagaduro akomeje kwerekana ko imyaka itabuza umuntu gukomeza kuba igishushanyo cy’imideli. Biteganyijwe ko azuzuza imyaka 57 ku wa 24 Nyakanga 2026, mu gihe akomeje kwishimira ubuzima bwe mu buryo bw’akataraboneka.









Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.





No comments yet. Be the first.