Byinshi ku mafoto ya Kim Kardashian yateje impaka nyuma y'urupfu rwa nyirakuru

Umunyamideli, rwiyemezamirimo n'icyamamare kuri televiziyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kim Kardashian, ufite imyaka 45, yasubije abamunenze nyuma yo gushyira ku rubuga rwa Instagram amafoto agaragaza ari mu byishimo ari kumwe na murumuna we, mu gihe umuryango wabo wari umaze gutangaza urupfu rwa nyirakuru, Mary Jo Shannon (MJ). Ku wa 16 Nyakanga 2026, Kim yasangije abakunzi be ayo mafoto, ibintu byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga. Hari abamushinje kutubaha igihe cy'icyunamo, bibaza impamvu yashyize amafoto agaragaza ari mu biruhuko kandi nyirakuru yari amaze kwitaba Imana. Ibi by…
abaye nyuma y'uko nyina wa Kim, Kris Jenner, atangaje inkuru y'urupfu rwa nyina Mary Jo Shannon, wamamaye nka "MJ". Mu butumwa burebure yashyize kuri Instagram, Kris yavuze ko mama we yari umutima w'umuryango kandi yamwigishije urukundo, ukwihangana no guha umuryango agaciro kurusha ibindi byose. Mu gusubiza abanenze imyitwarire ye, Kim Kardashian yasobanuye ko ayo mafoto yari yarateganyijwe kujya kuri Instagram mu buryo bwikora (scheduled post) mbere y'uko nyirakuru yitaba Imana, bityo akaba atari ayashyizeho nyuma yo kumenya iyo nkuru ibabaje. Yagize ati: "Aya mafoto yari yarateguwe mbere y'uko tubura MJ. Igihe cyo kujya hanze cyahuriranye n'urupfu rwe. Nagumanye na mama ndetse na nyogokuru muri iki cyumweru cyose. Umutima wanjye uri kumwe n'umuryango wacu. Turamukunda kandi tuzamukumbura cyane." Mary Jo Shannon yitabye Imana ku wa 16 Nyakanga 2026 afite imyaka 91. Kim Kardashian yatangiye kumenyekana cyane mu 2007 binyuze muri gahunda ya televiziyo Keeping Up with the Kardashians, nyuma aza kuba umwe mu banyamideli n'abacuruzi b'ibyamamare bakomeye ku Isi. Yanarushijeho kwamamara mu ruganda rw'imideli nyuma yo gushakana n'umuraperi Kanye West, ubu bakaba baratandukanye.
Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.





No comments yet. Be the first.