Sign in
Entertainment

Diamond Platnumz yifashishije indirimbo "Pom Pom" yakoranye na Bruce Melodie mu guteguza igitaramo cya Kigali

Diamond Platnumz yifashishije indirimbo "Pom Pom" yakoranye na Bruce Melodie mu guteguza igitaramo azakorera i Kigali ku wa 29 Kanama 2026.

16 July 2026 · 1 min read
31 d ago
16 views
Diamond Platnumz yifashishije indirimbo "Pom Pom" yakoranye na Bruce Melodie mu guteguza igitaramo cya Kigali

Diamond Platnumz yongeye gukomeza kuzamura amatsiko y'abakunzi b'umuziki nyuma yo gutangaza ko azataramira i Kigali ku wa 29 Kanama 2026 mu gitaramo Friends of Amstel kizabera muri BK Arena. Mu mashusho yashyize kuri Instagram, Diamond yagejeje ubutumwa ku Banyarwanda abizeza ko yiteguye kongera kubataramira nyuma y'imyaka itatu. Ikindi cyakurikiranwe cyane ni uko ayo mashusho yayaherekeje n'indirimbo "Pom Pom" yakoranye n'umuhanzi w'Umunyarwanda Bruce Melodie na Joel Brown, ibintu byahise bituma abafana bibaza niba bazayiririmbana ku rubyiniro. Nubwo abategura igitaramo bataratangaza niba B…

ruce Melodie azifatanya na Diamond muri icyo gitaramo, gukoresha iyi ndirimbo mu kuyamamaza byafashwe nk'ikimenyetso cy'ubusabane buri hagati y'aba bahanzi ndetse bikomeza kongera amatsiko y'abakunzi ba muzika. Muri Friends of Amstel, Diamond azahurira ku rubyiniro na Nel Ngabo na Ish Kevin, mu gihe abazavanga imiziki bazaba barimo DJ Marnaud na Etania wo muri Uganda. Iki gitaramo kizayoborwa na Rocky Try afatanyije n'umunyarwenya Michael Sengazi. Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Afurika, akaba yaratangiye gutaramira mu Rwanda mu 2015. Aheruka kuhataramira mu 2023 mu birori bya Giants of Africa Festival na Trace Awards byabereye i Kigali. Iki gitaramo kandi kije gikurikira itangazwa rya gahunda ye ya Retro Tour, aho u Rwanda rwashyizwe mu bihugu azakoreramo ibitaramo. Abafana biteze ko azaririmba zimwe mu ndirimbo zamugize icyamamare zirimo Jeje, Waah!, Yope, Nana, African Beauty na Komasava, mu gihe benshi bakomeje kwibaza niba indirimbo "Pom Pom" izaririmbirwa bwa mbere i Kigali ari kumwe na Bruce Melodie.

Diamond Platnumz ubwo aheruka mu Rwanda ptarmigan abanya-kigali
Diamond Platnumz ubwo aheruka mu Rwanda ptarmigan abanya-kigali
#Entertainment
About the author

The author's name and contact details are members-only.

Sign inCreate account

Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.

Commentaires 0

Connecte-toi to leave a comment.

No comments yet. Be the first.

Latest news