Sign in
Entertainment

Fally Ipupa yongeye kwerekana ko ari mu bami b’umuziki wa Afurika, yandika amateka ku isi.

Fally Ipupa yongeye kwerekana ko ari mu bami b’umuziki wa Afurika, nyuma yo kugera ku ntsinzi ikomeye yo kuzuza ibibuga bikomeye mu Burayi no kwagura izina rya Afurika ku isi.

17 July 2026 · 1 min read
30 d ago
6 views
Fally Ipupa yongeye kwerekana ko ari mu bami b’umuziki wa Afurika, yandika amateka ku isi.

Fally Ipupa yongeye kwerekana ko ari mu bami b’umuziki wa Afurika, nyuma yo kugera ku ntsinzi ikomeye igaragaza ko umuziki wo kuri uyu mugabane ushobora guhangana ku rwego mpuzamahanga. Uyu muhanzi ufite imyaka 47, ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amaze imyaka isaga 25 mu rugendo rw’umuziki, aho yubatse izina rikomeye kuva ku muziki wa Rumba ya Congo kugeza ku rubyiniro mpuzamahanga. Fally Ipupa N’simba yatangiye kumenyekana mu mpera za za 1990 ubwo yari umwe mu bagize itsinda rya Quartier Latin International rya Koffi Olomidé, mbere yo gutangira umwuga we ku giti cye m…

u 2006. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo nka “Eternité”, “Eloko Oyo”, “A Flyé” na “Un Coup”, zamufashije kugera ku bafana hirya no hino ku isi. Nyuma yo gukora amateka mu 2023 ubwo yuzuza Paris La Défense Arena, Fally Ipupa akomeje kwerekeza ku rundi rwego aho azataramira muri Stade de France, ikibuga cy’amateka mu Bufaransa gifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi 80,000. Ubwamamare bwe bukomeje no kugaragara mu Bwongereza, aho yagurishije amatike yose y’igitaramo cye muri The O2 Arena i London, ikibuga cyakira abantu bagera ku bihumbi 20,000, mbere y’amezi atanu ngo igitaramo kibe.

#Entertainment
About the author

The author's name and contact details are members-only.

Sign inCreate account

Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.

Commentaires 0

Connecte-toi to leave a comment.

No comments yet. Be the first.

Latest news