Sign in
Sport

FERWAFA ishobora kubona hafi miliyari 30 Frw muri gahunda nshya ya FIFA

29 July 2026 · 2 min read
1 h ago
6 views
FERWAFA ishobora kubona hafi miliyari 30 Frw muri gahunda nshya ya FIFA

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rishobora kubona inkunga igera kuri miliyoni 20 z’Amadolari ya Amerika (hafi miliyari 29,2 Frw) nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ritangaje gahunda nshya yiswe FIFA Fast Forward Programme (FFFP). Iyi gahunda igamije kongera ishoramari mu iterambere ry’umupira w’amaguru ku Isi, aho buri federasiyo mu 211 zigize FIFA ishobora guhabwa iyi nkunga hagati ya 2027 na 2030. Ni amafaranga yiyongereye cyane ugereranyije na gahunda isanzwe ya FIFA Forward, aho amashyirahamwe yahabwaga miliyoni umunani z’Amadolari. Iyo gahunda…

nshya izafasha federasiyo gushyira mu bikorwa imishinga minini igamije guteza imbere ruhago mu bihugu byazo.

Nk’uko FIFA yabitangaje, iyi nkunga izifashishwa mu kubaka no kuvugurura ibikorwaremezo birimo stade n’ibibuga by’imyitozo, guteza imbere amarerero y’abana, kongerera ubushobozi abatoza, kuzamura amakipe y’ibihugu no guteza imbere umupira w’abagore ndetse n’amarushanwa yo ku rwego rw’ibanze. FIFA yanatangaje ko inkunga izakomeza kwiyongera mu byiciro bikurikiraho, aho buri federasiyo izahabwa miliyoni 22 z’Amadolari hagati ya 2031 na 2034, ndetse zikagera kuri miliyoni 24 z’Amadolari hagati ya 2035 na 2038. Ni gahunda igamije gutuma ibihugu byose bigira amahirwe angana yo guteza imbere umupira w’amaguru no kubaka ejo hazaza harambye.

Mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda, FIFA izashinga ikigo gishya cyitwa FIFA Forward Enterprise (FFE) kizayobora ibikorwa by’ubucuruzi no gukusanya amafaranga azifashishwa muri FFFP. Iki kigo kizakusanya miliyari 4,2 z’Amadolari binyuze mu kugurisha imigabane mike ku bashoramari b’igihe kirekire, ariko FIFA ikomeza kugira ububasha busesuye ku miyoborere y’umupira w’amaguru, amarushanwa, amategeko ndetse n’ingengabihe y’imikino. Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko intego y’iyi gahunda ari ugutanga amahirwe angana ku mashyirahamwe yose kugira ngo ashobore kwigira no kwiyubakira ejo hazaza h’umupira w’amaguru.

Ku Rwanda, iyi gahunda ishobora kuba intambwe ikomeye mu rugendo rwo guteza imbere ruhago, cyane cyane mu kubaka ibikorwa remezo no kongera ubushobozi bw’abatoza n’abakinnyi bakiri bato. Niramuka yemejwe n’Inama ya FIFA ndetse n’amashyirahamwe ayigize, FERWAFA izabona amahirwe yo gushora amafaranga menshi mu mishinga y’igihe kirekire ishobora kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru mu gihugu. FIFA ivuga ko iri shoramari rishya rizatuma amafaranga azashorwa mu iterambere ry’umupira w’amaguru ku Isi mu myaka ine iri imbere arenga miliyari 10 z’Amadolari, akaba ari yo menshi yigeze ashorwa muri siporo ku rwego mpuzamahanga.

#Sport
About the author

The author's name and contact details are members-only.

Sign inCreate account

Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.

Commentaires 0

Connecte-toi to leave a comment.

No comments yet. Be the first.

Latest news