Inkuru idasanzwe: Umugabo yinjiye mu rugo rwa Kim Kardashian, akuramo imodoka

Umugabo yatawe muri yombi muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gukekwaho kwinjira mu rugo rw’umunyamideli n’umushoramari Kim Kardashian ruherereye mu gace ka Hidden Hills, ndetse akiba imwe mu modoka ze. Uyu mugabo utatangajwe amazina yafashwe ku Cyumweru tariki ya 9 Kanama 2026, nyuma y’uko inzego z’umutekano zimenyeshejwe ko hari umuntu winjiye mu rugo rwa Kardashian atabyemerewe.
Amakuru yatanzwe n’inzego z’umutekano avuga ko uyu mugabo yinjiye mu gipangu, agatangira gushyira ibintu bitandukanye mu modoka yari ihaparitse. Ibi byatumye abashinzwe umutekano baham…
agara polisi, maze inzego z’umutekano zigera aho hantu kugira ngo zikemure icyo kibazo. Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi, akekwaho kwinjira mu mutungo w’undi muntu no kwiba.
Tracy Koerner ukora mu rwego rushinzwe umutekano mu gace ka Los Angeles, yabwiye Los Angeles Times ko inzego z’umutekano zahamagajwe mbere gato ya saa Kumi z’umugoroba, nyuma yo kubona uyu mugabo ari gushyira ibintu mu modoka yari iri mu gipangu. Hidden Hills ni agace kazwiho guturwa n’ibyamamare byinshi kandi gafite umutekano ukomeye, aho abinjira n’abasohoka bagenzurwa.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba Kim Kardashian yari ari mu rugo igihe ibi byabaga, ndetse nta makuru arambuye aratangazwa ku bindi bintu uyu mugabo yaba yaribye cyangwa yashakaga kwiba, uretse imodoka. Iperereza rirakomeje mu gihe inzego z’umutekano zikomeje gukurikirana iby’iki gikorwa cyabereye mu rugo rw’iki cyamamare.
Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.





No comments yet. Be the first.