Sign in
Sport

Javier Tebas ashinja Infantino kwangiza umupira w’amaguru, amusaba kuva ku buyobozi bwa FIFA

21 July 2026 · 2 min read
25 d ago
7 views
Javier Tebas ashinja Infantino kwangiza umupira w’amaguru, amusaba kuva ku buyobozi bwa FIFA

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Espagne (La Liga), Javier Tebas, yongeye kunenga bikomeye ubuyobozi bwa Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, avuga ko igihe cye cyo kuyobora uru rwego “cyarangiye” kandi ko imikorere ya FIFA iri kugira ingaruka mbi ku ruganda rw’umupira w’amaguru. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Butaliyani La Gazzetta dello Sport, Tebas yavuze ko FIFA iri gufata ibyemezo bitita ku nyungu rusange z’umupira w’amaguru, ahubwo ko ahanini ireba inyungu zayo bwite. Abajijwe niba Infantino akwiye kuva ku buyobozi bwa FIFA, Tebas yasubije ati: “Ku bwanjye,…

yego. Ntekereza ko igihe cye cyararangiye.” Tebas, umaze imyaka ayobora La Liga, yavuze ko ikibazo gikomeye ari uko gahunda y’amatora ya FIFA ituma bidakoroha kubona umuntu ushobora guhangana na Infantino, kuko benshi baba bazi ko bafite amahirwe make yo gutsinda. Ati: “Nta mukandida uhagaze ngo ahangane na we. Nta muntu ushaka kwinjira mu isiganwa agamije gutsindwa.” Yamaganye gahunda zo kwagura Igikombe cy’Isi Kimwe mu byemezo Tebas atemera ni igitekerezo cyo kongera amakipe azitabira Igikombe cy’Isi akagera kuri 64 mu myaka iri imbere. Uyu muyobozi yavuze ko umupira w’amaguru udakwiye kuba ushingiye gusa ku gikombe cy’Isi, kuko amarushanwa y’amakipe yo mu bihugu ari yo yubaka uru rwego kandi agatanga akazi ku bantu benshi. Ati: “Umupira w’amaguru si Igikombe cy’Isi gusa. Ni amarushanwa y’igihugu atunze uyu mukino.” Yongeyeho ko kongera imikino mpuzamahanga bishobora kongera umunaniro ku bakinnyi ndetse bikagira ingaruka ku makipe yo mu bihugu. Yamaganye FIFA ku byemezo byafashwe mu Gikombe cy’Isi 2026 Tebas yanenze kandi gahunda ya FIFA yo gushyiraho iminota yo kunywa amazi mu mikino yose y’Igikombe cy’Isi 2026, avuga ko itari ngombwa muri buri kibuga. Yavuze ko hari ibibuga bifite uburyo bwo kugabanya ubushyuhe, bityo ko ayo mahagarikwa ashobora kuba yarashyizweho ahanini kugira ngo haboneke umwanya wo kwamamaza. Ati: “Hydration breaks ni ikinyoma. Ni amahirwe yo kwamamaza kurusha kurengera abakinnyi.” Yanenze kandi kuba umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi waragize ikiruhuko cyo hagati y’igice cya mbere n’icya kabiri kirenze iminota isanzwe, bitewe n’ibikorwa byo kwidagadura byari byateguwe. Impaka ku mbaraga za FIFA mu mupira w’amaguru Amagambo ya Javier Tebas aje mu gihe FIFA ikomeje kwagura ibikorwa byayo, harimo kongera amakipe azitabira Igikombe cy’Isi no kongera amarushanwa mpuzamahanga. Gianni Infantino amaze kuyobora FIFA kuva mu 2016, kandi biteganyijwe ko ashobora kongera gutorerwa manda ya kane mu matora ateganyijwe mu nama ya FIFA. Nubwo Tebas avuga ko ubuyobozi bwa Infantino bukwiye gusimburwa, Perezida wa FIFA akomeje kugira inkunga y’amashyirahamwe menshi y’umupira w’amaguru ku isi.

#Sport
About the author

The author's name and contact details are members-only.

Sign inCreate account

Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.

Commentaires 0

Connecte-toi to leave a comment.

No comments yet. Be the first.

Latest news