Jay-Z yerekanye ubuhanganjye bwe yongera guhuriza hamwe Ibyamamare bikomeye mu muziki w'Isi
Jay-Z yanditse amateka i Yankee Stadium azamukana Beyoncé, Rihanna, Eminem, Nas na Blue Ivy mu bitaramo byo kwizihiza imyaka 30 y'umuziki we

Umuraperi w'ikirangirire Jay-Z yanditse amateka mu bitaramo bitatu bikomeye yakoreye kuri Yankee Stadium hagati ya tariki ya 10 na 12 Nyakanga 2026, aho yizihizaga imyaka 30 ishize asohoye album ye ya mbere Reasonable Doubt ndetse n'imyaka 25 ya The Blueprint. Ibi bitaramo ntibyabaye umwanya wo kwizihiza umuziki wa Jay-Z gusa, ahubwo byahindutse ihuriro ry'ibyamamare bikomeye mu muziki ku isi, byerekana uburyo imyaka isaga 30 amaze mu ruganda rw'umuziki yamuhesheje ubucuti n'icyubahiro bikomeye. Ku munsi wa mbere, Beyoncé, umugore wa Jay-Z, ni we watangije igitaramo bafatanyije kuririmba indirimbo "Can't Knock the Hustle", ibintu byashimishije cyane abafana bari buzuye stade. Yagarutse kandi ku munsi wa gatatu aririmba indirimbo ye ikunzwe "Drunk in Love", maze bombi bongera kwerekana impano n'urukundo rwabo byakomeje kubashyira mu bashakanye bakomeye mu muziki ku isi. Undi watunguye benshi ni Blue Ivy Carter, umukobwa wa Jay-Z na Beyoncé w'imyaka 14. Yagaragaye ku rubyiniro acuranga piano mu ndirimbo "Feelin' It", agaragaza ko na we ari gukurikira inzira y'ababyeyi be mu muziki. Abafana kandi banyuzwe no kubona Nas, umwe mu baraperi bakomeye muri Amerika, agaragara ku rubyiniro ari kumwe na Jay-Z. Aba bombi bahoze ari abakeba bakomeye cyane mu ntangiriro z'imyaka ya 2000, ariko ubu ubucuti bwabo bwongeye kubasubiza hamwe ku rubyiniro, ibintu byafatwaga nk'ibidashoboka mu myaka yashize. Muri ibi bitaramo, Jay-Z yanazamuye abandi bahanzi bakomeye barimo Rihanna, Eminem, n'izindi nshuti ze bagiye bakorana mu rugendo rwe rw'umuziki, bituma buri joro riba umwihariko ku bihumbi by'abafana bari bitabiriye. Ibi bitaramo byabaye ikimenyetso cy'uruhare rukomeye Jay-Z yagize mu guteza imbere Hip-Hop no guhuza ibisekuru bitandukanye by'abahanzi. Abasesenguzi bavuga ko ibi birori byerekanye neza impamvu Jay-Z akomeje gufatwa nk'umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye kandi bafite ijambo rikomeye mu muziki w'isi. Yankee Stadium yabaye ahantu hihariye ho kwizihiriza amateka ya Jay-Z, aho yagaragaje ko nyuma y'imyaka irenga 30 amaze ku rwego rwo hejuru, agikomeje kuba umwe mu bahanzi bafite igikundiro n'ubushobozi bwo guhuza ibyamamare bikomeye ku rubyiniro rumwe.
Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.
No comments yet. Be the first.