Sign in
Entertainment

Mason Haynes warinze Kim Kardashian na Kris Jenner yapfuye

Mason Haynes, umwe mu barinzi ba Kim Kardashian na Kris Jenner, yapfuye azize impanuka y’imodoka ku myaka 52, asiga umugore n’abana babiri.

17 July 2026 · 1 min read
30 d ago
4 views
Mason Haynes warinze Kim Kardashian na Kris Jenner yapfuye

Mason Haynes, umwe mu barinzi b'ibyamamare bazwi cyane ku Isi, witangiye imyaka irenga 20 arinda abantu bakomeye mu myidagaduro, siporo n'ubucuruzi, yitabye Imana azize impanuka y'imodoka, habura iminsi ibiri ngo yizihize isabukuru y'amavuko y'imyaka 53. Nubwo yitabye Imana ku wa 4 Nyakanga 2026, amakuru y'urupfu rwe yatangiye kujya hanze nyuma y'itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa GoFundMe, aho umuryango we watangije igikorwa cyo gukusanya inkunga izifashishwa mu bikorwa byo kumusezeraho bwa nyuma. Haynes asize umugore we Fay Haynes n'abana babo babiri, Brooke na Noah. Mu buzima bwe bw'akazi,…

yubatse izina rikomeye nk'umurinzi wizewe n'ibyamamare byinshi, aho yigeze gukorana n'abarimo Kim Kardashian, Kris Jenner, Kanye West, Kevin Hart, Nicki Minaj, Charlie Puth na Lewis Hamilton. Yatangiye umwuga w'uburinzi akiri mu myaka ya za 20, akorera sosiyete ya Scorpion Security, mbere yo kwinjira mu mirimo yo kurinda abantu ku giti cyabo. Umuryango wa Kardashian-Jenner wabaye mu bakiriya ba mbere bamugiriye icyizere, ibintu byamufashije kubaka umwuga wamugize umwe mu barinzi bazwi cyane mu Bwongereza no ku rwego mpuzamahanga. Mason Haynes yanamenyekanye cyane nyuma yo kuba umwe mu bagize itsinda ry'abarinzi ba Kim Kardashian mu gihe yamburwaga ibintu by'agaciro n'abajura bitwaje intwaro i Paris mu Bufaransa mu 2016. Nubwo yigeze kuvuga kuri icyo gikorwa, yavuze ko atashoboraga gutangaza byinshi kubera ibanga ry'umwuga we. Sosiyete Trojan Security UK yakoreraga yamwunamiye imusobanura nk'umugabo w'indashyikirwa wagize uruhare rukomeye mu rwego rw'umutekano w'ibyamamare. Abamuzi na bo bamwibutse nk'umuntu wagiraga umutima mwiza, ukunda gufasha abandi, usetsa abantu kandi ugatanga inama nziza. Uretse akazi ko kurinda ibyamamare, Haynes yari yaratangiye no kwibanda ku bikorwa byo kurwanya ihohoterwa n'itotezwa (anti-bullying), agaragaza ko yashakaga gukoresha ubunararibonye bwe mu gufasha urubyiruko n'abandi bahura n'ibibazo bitandukanye.

#Entertainment
About the author

The author's name and contact details are members-only.

Sign inCreate account

Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.

Commentaires 0

Connecte-toi to leave a comment.

No comments yet. Be the first.

Latest news