Meghan Markle yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutumirwa muri MasterChef Australia

Meghan Markle, Umugabekazi wa Sussex w'imyaka 45, yongeye kuba igicumbi cy'impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko byemejwe ko azagaragara nk'umushyitsi wihariye mu kiganiro kizwi cyane cya MasterChef Australia. Uyu mugore wigeze kuba umukinnyi wa filime ya Suits ari kunengwa n'abatari bake, bavuga ko akomeje kwifashisha izina rye ry'ubwami mu mishinga ye mishya. Televiziyo ya Channel 10 yatangaje ko Meghan yafashe amashusho y'igice kizerekanwa ku wa 26 Nyakanga 2026, aho azasaba abahatana guteka "ibiryo bikwiriye Umugabekazi (Duchess)" bifashishije ibikoresho biboneka muri icyo gihembwe. I…
ri tangazo ryahise ritera impaka, bamwe bibaza impamvu akomeje kwifashisha izina ry'ubwami kandi we n'igikomangoma Harry baretse inshingano z'ibwami kuva mu 2020. Abasesenguzi bavuga ko igihe iki kiganiro kigiye gusohokeraho kidahura neza n'ibiri kuvugwa kuri Meghan muri iyi minsi. Hari abakomeje kumuseka nyuma y'amashusho yakwirakwijwe agaragaza uburyo yacagamo igitunguru, bavuga ko bitajyanye n'ishusho y'umuntu ugiye gutanga inama mu guteka. Hari n'abavuga ko ibyo byatumye bamwe batangira gufata iki kiganiro nk'igitegerejwe kubera impaka aho kuba kubera impano ze mu guteka. Ibi bibaye mu gihe Meghan asanzwe ari mu zindi mpaka zatewe n'ikiganiro cye cyo kuri Netflix With Love, Meghan. Nubwo icyo kiganiro cyabonye nomination mu bihembo bya Daytime Emmy mu cyiciro cya Outstanding Lifestyle Series, abanenga Meghan bavuga ko bitumvikana ukuntu gahunda yamaze guhagarikwa ishobora gukomeza guhabwa ibihembo. Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe banenze iyo nomination, bavuga ko idakwiye guhabwa agaciro nk'uko byagenze ku zindi Emmy Awards. Umunyamakuru Megyn Kelly na we yinjiye muri izi mpaka, anenga bikomeye iki kiganiro cya Meghan. Mu kiganiro cye, yavuze ko ari kimwe mu biganiro bibi byigeze kunyuzwa kuri televiziyo mu myaka ishize, anaseka uburyo Meghan atanga inama zo guteka no gutunganya ibintu byo mu rugo. Nubwo ibyo kunengwa bikomeje kwiyongera, Meghan Markle akomeje kwagura ibikorwa bye mu myidagaduro no mu buzima busanzwe. Kugaragara muri MasterChef Australia bishobora kumufasha kugera ku bandi bamureba, ariko nanone bikomeje kongera impaka ku buryo akoresha izina rye ry'ubwami ndetse n'uruhare rwarwo mu mishinga ye mishya. Icyakora, uko iki gice cya MasterChef Australia kizakirwa n'abarebwa nacyo bizamenyekana nyuma y'uko gitangiye kunyuzwa kuri televiziyo ku wa 26 Nyakanga.
Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.





No comments yet. Be the first.