Sign in
Entertainment

Zari Hassan yemeye ko yabazwe mu maso kugira ngo yongere ubwiza bwe

Umunyamideli akaba n'umunyemari ukunzwe mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, Zari Hassan, yemeye ko yakorewe igikorwa cyo kubagwa mu maso (facelift), nyuma y'uko amashusho ye aherutse gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agatuma benshi bibaza icyahinduye isura ye.

16 July 2026 · 1 min read
1 h ago
4 views
Zari Hassan yemeye ko yabazwe mu maso kugira ngo yongere ubwiza bwe

‎Mu masaha ashyize, amashusho ya Zari Hassan ari kwishimira amafunguro yakunze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga. Icyakora, icyakurikiwe cyane si ibyo yari ari kurya, ahubwo ni impinduka zari zigaragara ku isura ye, by'umwihariko ku mpande z'amaso. ‎ Ibyo byatumye benshi batangira kwibaza niba uyu mubyeyi w'abana batanu yaba yarakoze ubuvuzi bwo kongera ubwiza (cosmetic surgery), aho bamwe bavugaga ko ashobora kuba yarabazwe mu maso. ‎Mu kiganiro yagiranye na Ibra wa Tawfiq Media, Zari Hassan yemeje ayo makuru, avuga ko yakorewe facelift, ariko asobanura ko amashusho yakwirakwijwe atagaragazaga neza uko isura ye imeze ubu. ‎ Yagize ati: "Bareke isura yanjye, ni isura y'umukire. Amashusho mwabonye nari niteye mekapu nyinshi ku buryo byagaragaye ko bikabije. Nakorewe facelift, nongera gato ku mpande z'amaso yanjye kandi birasa neza. Ndacyari umugore mwiza cyane." Facelift ni uburyo bwo kubaga mu maso bugamije kugabanya ibimenyetso byo gusaza, aho abaganga bazamura cyangwa bagakomeza uruhu rwo mu maso kugira ngo rugabanye iminkanyari n'uruhu rurekuye. Ni bumwe mu buryo bukoreshwa n'abifuza ko isura yabo igumana ubusore cyangwa ubwiza igihe kirekire. ‎ Ibi byongeye gutuma Zari Hassan agarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashimye icyemezo cye cyo kuvuga ku mugaragaro ibyo yakoze, mu gihe abandi bakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye ku mpinduka zagaragaye ku isura ye.

Zari Hassan mbere yuko akorerwa Facelift
Zari Hassan mbere yuko akorerwa Facelift
Zari Hassan nyuma yo gukora Facelift
Zari Hassan nyuma yo gukora Facelift
Zari Hassan nubwo asanzwe afite ubwiza butangaje avuga ko akwiye ku bwongera kubera impamvu z'ubucuruzi bwe.
Zari Hassan nubwo asanzwe afite ubwiza butangaje avuga ko akwiye ku bwongera kubera impamvu z'ubucuruzi bwe.
#Entertainment
About the author

The author's name and contact details are members-only.

Sign inCreate account

Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.

Commentaires 0

Connecte-toi to leave a comment.

No comments yet. Be the first.