Sign in
Entertainment

Shakira na Burna Boy bitegura gususurutsa abazitabira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi 2026

Shakira na Burna Boy bahuriye mu myitozo n’itsinda ry’ababyinnyi b’abana rya Ghetto Kids ryo muri Uganda, mu rwego rwo gutegura igitaramo kizaba mu kiruhuko cy’igice cya mbere cy’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026.

18 July 2026 · 1 min read
29 d ago
12 views
Shakira na Burna Boy bitegura gususurutsa abazitabira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi 2026

Abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga, Shakira na Burna Boy, bari mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo gitegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi, kizabera kuri Stade ya MetLife i New York. Amafoto yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza aba bahanzi bari kumwe na Ghetto Kids, itsinda ry’abana b’ababyinnyi bo muri Uganda rimaze kwamamara ku isi kubera impano zaryo mu kubyina. Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru mu gihe cy’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi 2026 uzahuza Argentine na Espagne, aho biteganyijwe ko aba bahanzi bazaririmba indirimbo “Dai Dai” bakoranye. Shakira, umunya-Colom…

bia w’imyaka 49, ni umwe mu bahanzi bakomeye ku isi, akaba azwi cyane mu ndirimbo nka “Hips Don’t Lie”, “Waka Waka (This Time for Africa)” na “Whenever, Wherever”. Yanasize amateka mu marushanwa ya FIFA ubwo yaririmbye indirimbo y’Igikombe cy’Isi cya 2010 muri Afurika y’Epfo. Burna Boy, umunya-Nigeria w’imyaka 35, ni umwe mu bahanzi bahagarariye neza injyana ya Afrobeats ku rwego mpuzamahanga. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Last Last”, “Ye” na “On the Low”, ndetse akaba yaratsindiye ibihembo bitandukanye ku rwego mpuzamahanga. Ku ruhande rwa Ghetto Kids, kuba bagize uruhare muri iki gitaramo ni ikindi cyerekana uburyo impano z’abana b’abanyafurika zikomeje kwigaragaza ku rwego rw’isi. Iki gitaramo gitegerejwe nk’umwanya wo guhuza umupira w’amaguru, umuziki n’umuco, mu gihe amaso y’abakunzi ba ruhago azaba ahanze umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi 2026.

#Entertainment
About the author

The author's name and contact details are members-only.

Sign inCreate account

Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.

Commentaires 0

Connecte-toi to leave a comment.

No comments yet. Be the first.

Latest news