Sign in
Entertainment

“Tom Close avuga ko yabonye impano ya The Ben mbere y’uko isi imumenya: ‘Nari nzi impano ye kurusha uko we yari ayizi’”.

21 July 2026 · 2 min read
26 d ago
5 views
“Tom Close avuga ko yabonye impano ya The Ben mbere y’uko isi imumenya: ‘Nari nzi impano ye kurusha uko we yari ayizi’”.

Umuhanzi Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close yatangaje ko yagize uruhare rukomeye mu gutuma Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben atangira urugendo rw’umuziki, avuga ko yabonye impano ye hakiri kare mbere y’uko imenyekana ku bantu benshi. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Tom Close yavuze ko umubano we na The Ben utari uw’umuziki gusa, ahubwo ari ubucuti bukomeye bushingiye ku gufashanya no guterana inkunga kuva bakiri mu ntangiriro z’urugendo rwabo. Tom Close yagize ati: “Ben ni umuvandimwe wanjye. Ukuguru kumwe ntabwo kwagenda. Imana yaduhaye amaguru abiri kugira ngo rimwe rifashe irindi.…

” Uyu muhanzi yavuze ko ubwo yari amaze gutangira kumenyekana, yahaga The Ben amahirwe yo kugaragara mu ndirimbo ze, nubwo abantu benshi batari bazi ko ijwi bumvaga ari irye. Ati: “Njyewe ndakora aramenyekana abigizemo uruhare, kuko zimwe mu ndirimbo natangiriyeho ijwi rye ryumvikanagamo abantu batanabizi ko ari we.” Tom Close yavuze ko kubona The Ben ajya muri studio gukora indirimbo ye ya mbere bitari ibintu byoroshye, kuko byasabye kumushishikariza inshuro nyinshi ndetse rimwe na rimwe hakabaho no kutumvikana. Ati: “Twagiye dushwana kenshi yanga kujya muri studio. Gukora indirimbo bwa mbere byasabaga nk’intambara. Imana ishobora kuba yaranshyize mu buzima bwe kugira ngo musunike atangire, ariko impano yo yari ayifite.” Yongeyeho ko na The Ben yamufashije mu gihe yari akiri mu rugendo rwo kumenyekana, agaragaza ko gutsinda kwabo kwabaye umusaruro wo gufashanya. Aba bahanzi bombi bakomeje kugaragaza ubucuti bwabo binyuze mu bikorwa bitandukanye, harimo indirimbo “Thank You” yabahuje ikanakundwa cyane n’abakunzi b’umuziki nyarwanda. Amateka y’ubufatanye bwabo yatangiye ahagana mu 2007, ubwo Tom Close yatangiraga gufasha The Ben kwinjira mu muziki. Mu myaka yakurikiyeho, The Ben yakundaga kumuherekeza mu bitaramo, cyane cyane muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, mbere y’uko na we atangira kumenyekana ku giti cye. Uyu munsi, Tom Close na The Ben ni bamwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu mateka y’umuziki nyarwanda, aho urugendo rwabo rugaragaza akamaro ko kubona impano y’undi no kuyitera inkunga hakiri

#Entertainment
About the author

The author's name and contact details are members-only.

Sign inCreate account

Les articles publiés par les utilisateurs engagent uniquement leurs auteurs. YEGOB n’est pas responsable des opinions, informations ou contenus publiés par les utilisateurs. Si un contenu porte atteinte à vos droits ou enfreint la loi, contactez-nous : nous l’examinerons et, si nécessaire, le supprimerons dans les meilleurs délais.

Commentaires 0

Connecte-toi to leave a comment.

No comments yet. Be the first.

Latest news